Ni Byiza Kubahiriza Inkingo z'Abana

Gukingiza umwana inkingo zose uko zikurikirana bituma agira ubuzima bwiza kuko n’indwara iyo zije ntizimugiraho ubukana nk’ubwo zigira k’udakingiwe, abantu benshi rero iyo babonye umwana arwaye kandi yarakingiwe bahita basuzugura urukingo nyamara urukingo ntirubuza uwakingiwe kurwara ahubwo rumuha ubudahangarwa bwo guhangana n’indwara yakingiwe.Nk’uko Uwamahoro Pelagie, umuganga ku Kigonderabuzima cya Rango mu murenge wa Tumba mu Karere ka Huye abisobanura ngo urukingo rufite akamaro kanini kuko ngo iyo umwana afashwe n’indwara yakingiwe ashobora kuyikira atiriwe ajya no kwa muganga ngo gukingiza umwana kandi bituma bamukurukirana bakanamusuzuma indwara z’imirire, umubyeyi kandi akaba yabasha gukurikirana ibiganiro bitandukanye ku buzima bw’abana ndetse n’ababyeyi bikamugirira akamaro kuri we ndetse n’umwana we.

Mu nkingo zikingirwa abana harimo urukingo rw’imbasa, iseru, akaniga, igituntu agakwega, Hepatite B (Umwijima wo mu bwoko B), umusonga, bagahabwa na vitamine A.

Umwana rero iyo atakingiwe cyangwa ngo ahabwe inkingo zose uko zitegetswe bimugiraho ingaruka zikomeye kuko iyo arwaye arazahara cyane.

Pelagie kandi avuga ko mu gukingira abana bahura n’imbogamizi zitandukanye cyane cyane nk’abakobwa babyarira iwabo ugasanga ba Se b’abo bana badatuye hafi aho y’ikigo nderabuzima bakabura aho babashakira ngo bakingirwe kuko ba nyina akenshi ntibabakingiza. Icyo rero ngo ni ikibazo gikomeye cyane bityo akaba agira inama abo bakobwa ko bajya bita ku buzima bw’abana babo bakabakingiza nk’abandi.

Muganga Pelagie kandi arakangurira ababyeyi bose kwita ku bana babakingiza inkingo zose uko zateganyijwe na Ministeri y’ubuzima bityo abana bakarushaho kugira ubuzima buzira umuze.

Kwiga Umuziki ku Bana Bato

Umuziki ngo ni ingenzi cyane ku bana bato kuko utuma bazamura urugero rw’imitekerereze yabo, gukorera mu matsinda no kugira imico myiza mu gihe babitangiye bakiri bato. Ibi bikaba bigaragazwa n’abahanga batandukanye mu bya musika no mu mitekerereze.

Platon, Umuhanga w’ umugiriki yagize ati «Uburere mu by’umuziki ni ikintu cy’ingenzi kubera ko injyana ndetse n’uruhererekane rw’amajwi bifite ubushobozi bwinshi bwo kwinjira mu muntu kugera kuri roho ye

Turetse iby’uyu muhanga, usanga ababyeyi benshi bandikisha abana babo mu mashuli yigisha ibya muzika kuko baba bumva ko bizagira akamaro mu minsi iri imbere.

Mu myaka igera ku icumi ishize, abashakashatsi bagiye bagaragaza ibyiza bya muzika ku bana bato bagaragaza ko umuziki ufasha abana gutekereza neza cyane, kugira ubushake bwo gukora ndetse no kugira uburere bwiza bitabujije n’uko muri rusange umuziki utuma abantu banezerwa.

Ubusanzwe inyandiko za “Music and Spatial Task Performance” ni zo mu ruhande runini zishinzwe gukwirakwiza ubushakashatsi ku muziki n’abana bato.

Uhereye ma w’1993 ubwo ikinyamakuru cyitwa NATURE cyabyandikaga, cyabihinduye izina cyibyititirira umuhanga muri muzika witwaga Mozart maze kibyita “Effet Mozart”. Ibyo yatumye abantu bashidukira kumenya ingaruka z’umuziki w’uruhererekane n’injyana y’amajwi ku bana bato witwa “musique classique” mu rurimi rw’Igifaransa.

Dogiteri (Dr.) Laurel Trainor, Umwarimu w’imitekerereze n’imyitwarire muri kaminuza ya McMaster yo muri Canada (Hamilton-Ontario) yavuze ko abana bitabira kumva umuziki kandi bakawukunda.

Yagize ati «Aba bato bumva cyane amajwi

Cyakora Dr. Laurel yongeyeho ko ubushakahsatsi bwe budashingiye gusa ku muziki wa Mozart nk’ uko ababyeyi benshi ari wo bakunda kwigisha abana babo, ko ahubwo bushingiye ku muziki uwo ari wo wose.

Umuziki ubundi ngo ufite byinshi ukora mu kwibuka no ku gukura k’ubwonko bw’umuntu cyane mu myaka yo hasi kuko nk’urugero ngo amashuri yigamo abana bakoresheje uburyo bwa (SUZUKI) busaba kwiga byimbitse no gutangira umwana ari muto cyane ni yo mashuli aba aya mbere.

Kimwe mu bigo bya mbere byakoresheje gahunda yo kwigisha umuziki, Le Royal Conservatory of Music cyo mu gihugu cya Canada mu 1995 cyagaragaje iterambere ryihuse cyane mu myaka icumi ya mbere kuko kugeza ubu abanyeshuri bagera ku bihumbi ijana (100.000) biga iryo somo ry’umuziki mu yandi masomo mu bigo bigera kuri magana atatu (300) mu gihugu hose.

Nk’uko byagaragayerero, umuziki ni kimwe mu bintu bituma ubwonko bwibuka bukura ndetse bigatuma umuntu atarangara (concentration).

Ibi byiza bya muzika rero muri iki gihe bimaze gutuma abantu benshi bitabira ibikorwa byo kwigisha abana babo amasomo atabuzemo isomo rya muzika kuko nyuma binafasha umuntu kugira uko yitwara no guhangana n’ibibazo bya buri munsi mu buzima.

Impamvu 5 zo kwiga umuziki ku bana bato :

1. Umuziki uzamura urugero rwo gukorera mu matsinda no kugira imico myiza mu gihe ubitangiye uri umwana.
2. Umuziki utuma umuntu amenya agaciro ko kongera imbaraga mu gikorwa kugira ngo gikorwe neza.
3. Umuziki utuma umuntu atekereza cyane bigatuma ashaka ibisubizo by’ibibazo ahura nabyo.
4. Umuziki uha umwana kwiyakira no kwigaragaza uko ari.
5. Umuziki kandi ufasha umuntu kwigobotora ubwoba no kubaka icyizere.